Hari
abatekereza ko gukunda ndetse nawe ugakundwa bihagije, ariko burya iyo
bigeze ku bikenewe ngo umubano wanyu urusheho gukomera no gushinga
imizi, urukundo rwonyine ntiruhagije.
Abakundana burya akenshi ntibatandukana kubera ko urukundo
rwabuze, ahubwo hari ibindi bintu by’ingenzi biba byabuze kandi na byo
bikenewe cyane kugira ngo urukundo rurusheho gushinga imizi.
Urubuga Elcrema rutanga inama ku rukundo n’imibanire y’abantu
rwakusanyije bimwe mu bintu bitari urukundo bikenewe hagati y’abakundana
kugira ngo barusheho gukomera mu rukundo no kurambana.
1.Icyizere
Niba ukundana n’umuntu ariko udashobora kumugirira icyizere cyangwa
se mwese mukaba mutizerana ku buryo buhagije, ntimuzigere mutekereza ko
umubano wanyu uzaramba kuko ntacyo ufite gihamye wubakiyeho.
Ukeneye kwizera uwo mukundana kugira ngo urukundo rwanyu rukomere.
Icyizere ariko na cyo ntigipfa kwizana ahubwo buri wese agomba
guharanira no gukora ibikorwa bituma aba umwizerwa ku imbere y’umukunzi
we.
2.Ubushake
Ikindi kintu gikenewe kugira ngo urukundo n’umubano birambe ni ubushake bwo kuba muri urwo rukundo koko.
Buri umwe mu bakundana agomba kugira ubushake bwo kubaka wa mubano
ndetse bakagerageza no gushyiramo imbaraga nyinshi zishoboka kugira ngo
ubashe gukomera no kuramba.
Iyo nta bushake, urukundo mufitanye igipimo rwaba rururiho cyose, umubano wanyu ntushobora kurenga umutaru.
3.Kubabarira
Nta muntu n’umwe udakosa, kubabarira rero ni kimwe mu bintu bikenewe
atari hagati y’abakundana gusa ahubwo no mu buzima bwa buri munsi
bw’abantu.
Niba koko ukeneye kubaka umubano ukomeye hagati yawe n’uwo ukunda,
ukwiye kumenya gutanga imbabazi kuko urukundo nyarwo rurangwa no
kubabarira.
Wowe n’umukunzi wawe niba mutajya mubabarirana mumenye ko nta mahirwe na make mufite yo kubana akaramata nk’uko mubyifuza.
4.Gusaba imbabazi no gushima
Burya kubabarira ni ngombwa, ariko nanone biragora gutanga imbabazi mu gihe uwakosheje atiteguye kuba yazisaba.
Abakundana bakwiye kwiga gusabana imbabazi igihe habayeho gukosa,
kuko ibi bizabarinda kuba ikibazo bagiranye kigera ku rwego
batakibashije kugikemura.
Ikindi kintu cy’ingenzi kijyana no gusaba imbabazi no kubabarira ni
ukumenya gushima igihe hari icyiza ukorewe n’umukunzi wawe, kuko bituma
yumva hari agaciro afite bigatuma arushaho guharanira kugukorera
ibigushimisha.
4.Kwihanganira no kumva umukunzi wawe
Kwihangana na byo birakenewe cyane mu mibanire y’abakundana, kuko
burya umukunzi wawe si umutagatifu ku buryo uzanyurwa n’ibikorwa bye
byose.
Ugomba kwiga kwihanganira amakosa n’imyitwarire itari myiza iranga
umukunzi wawe kuko uretse kuba bizatuma urukundo n’umubano wanyu
birushaho gukomera, nawe ubwe bizamufasha guhinduka ku buryo bworoshye.
Ikindi kintu gikenewe hagati y’abakundana ni ugutega amatwi no kumva
umukunzi wawe, kuko aho byabuze usanga bahora mu ntonganya zidashira.
Ni benshi batandukana atari uko badakundana ahubwo aruko ubwumvikane hagati yabo bwabuze.
6.Guhana amakuru no gufatanya muri byose
Nibyo koko murakundana kandi by’ukuri ariko burya ibyo byonyine ntibyatuma murambana nkuko mu byifuza.
Nyuma y’urukundo mugomba guhana amakuru no kubwirana byose, kuko iyo iki kibuze na bimwe byavuzwe mbere bigenda bikendera.
Ntukwiye kwicara ngo utekereze ko umukunzi wawe azamenya icyo
utekereza kitagenda neza cyangwa wifuza kandi utakimugejejeho, iga
kumubwira ibikurimo byaba ibyo wifuza, ibitagenda neza cyangwa se ibindi
byose ubona ko akwiye kumenya.
Ikindi kandi nk’abantu bakundana kandi bifuza kurambana mukwiye
gufatanya muri byose, ibibazo n’ibihe bikomeye mukabibanano ntihagire
utererana undi.
Nibyo koko murakundana, ariko niba utekereza ko bihagije uribeshya kuko urukundo ari nk’urubuto rutewe mu butaka.
Iyo urubuto uruteye ntirubone izuba cyangwa amazi rukeneye ngo
ruzamuke rukure neza rurapfapfana, cyo kimwe n’urukundo iyo ruhawe
ibikenewe byose rurakura, ariko iyo bibuze ntawe umenya irengero ryarwo.