Monday, March 21, 2016

Umugore wa Ne-Yo yabyaye bakiri mu kwezi kwa buki



     


Ne-Yo n’umugore we Crystal Williams bibarutse imfura, ni ibyishimo by’inyongera nyuma y’ibyumweru bigera bitatu bishize bambikanye impeta.
Ne-Yo na Crystal barushinze tariki ya 20 Gashyantare 2016 mu birori byabereye kuri Terranea Resort mu Mujyi wa Rancho Palos Verdes [RPV] muri Leta ya California.
Bakoze ubukwe Crystal Williams atwite inda y’imvutsi. Ibirori by’aba bombi byitabiriwe n’inshuti za hafi ndetse n’abo mu miryango yombi bagera ku 150.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2016, Crystal yibarutse imfura ya Ne-Yo bahaye izina rya Prince Shaffer Chimere Smith Jr.
Yanditse kuri Instagram avuga ko yibarutse bimugoye cyane gusa ngo we n’uruhinja bameze neza.
Yagize ati « Prince Shaffer Chimere Smith Jr yahageze. Apima ibiro bitatu na sentimetero 48. Byari bigoye cyane […] Byabaye ngombwa ko bambaga byihuse kubera ibibazo byabayemo. Ku bw’imbaraga za muganga wanjye Sheryll Ross na Ne-Yo umugabo wanjye, nabashije kubisohokamo neza… !!! »
Ni umwana wa Gatatu wa Ne-Yo kuko yasezeranye na Crystal mu gihe asanzwe afite abandi bana barimo uwitwa Madilyn Grace na Mason Evan Smith yabyaranye na Monyetta Shaw.

No comments:

Post a Comment