Monday, March 21, 2016

Umuraperi Pacson yatawe muri yombi
     


Umuraperi Ngoga Edson [Pacson] yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2016.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, SP Mbabazi Modeste yabwiye IGIHE ko Pacson afungiwe kuri Station ya Polisi ya Gikondo. Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.
Ati « Gufungwa byo arafunzwe, turamufite […] Akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. »
SP Mbabazi Modeste yavuze ko icyaha Pacson akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 2 Nzeri 2015 mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro. Kuva icyo gihe yahamagajwe n’inzego zibishinzwe yanga kwitaba kugeza ubwo yakorewe dosiye atarafungwa nyuma Polisi ibona kumushakisha atabwa muri yombi.

Umuraperi Pacson ari mu gihome, akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa
Nahamwa n’icyaha akurikiranyweho, azahanwa n’ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda. Iyi ngingo igena ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi cyangwa umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Mu gihe umugambi cyangwa igico byateguriye icyaha, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itatu (3) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).

Pacson asanzwe ari umunyamakuru kuri TV1

No comments:

Post a Comment