Monday, March 21, 2016

Orchestre Impala igiye gukora ibitaramo bizenguruka ibice by’icyaro


     


Itsinda ry’abacuranzi ryubatse amateka, Orchestre Impala de Kigali, rigiye gukora ibitaramo byinshi bizazenguruka u Rwanda mu bice byiganjemo iby’icyaro.
https://www.youtube.com/watch?v=fEPhkE2yGiUOrchestre Impala yateguye ibi bitaramo mu rwego rwo kwegera abakunze umuziki wayo mu myaka irenga mirongo ine ishize ishinzwe. Ngo banifuza kuvana mu bwigunge abakunzi ba muzika batagerwaho n’ibitaramo mu Rwanda.
Munyanshoza Dieudonne umwe mu bagize Orchestre Impala, yavuze ko ibi bitaramo bizajya bibera mu masoko n’udusentire turi kure y’imijyi.
Ati « Ni ibitaramo tumaze iminsi dutegura, bizajya bibera mu byaro muri twa dusentire twa kure iyo mu cyaro […] Hari ingeri nyinshi z’abakunda umuziki ariko baheze mu bwigunge. »
Ibi bitaramo bizatangira mu mezi abiri ari imbere nibigenda uko babiteguye, bashyizeho ibiciro byorohereza buri wese kureba Impala zicuranga.
Aba bacuranzi kandi bari gutegura indirimbo nshya ziyongera ku ndirimbo zo hambere Impala zacuranze mu myaka irenga mirongo ine ishize.
By’akarusho, Orchestre Impala ifite igitaramo gito ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Werurwe 2016, kirabera ahitwa La Classe mu Mujyi wa Kigali rwagati ahegeranye na Ecole Belge.
Ati « Igitaramo dufite nimugoroba ni gito, kiratangira saa moya muri La Classe, ducuranga za ndirimbo za kera z’Impala, abari buze kuhagera mpamya ko bari bwishime. »

Impala ziracurangira kuri La Classe kuri uyu mugoroba
Mu bahoze bagize Impala, hasigaye babiri bakiriho uwitwa Sebigeri Paul [Mimi la Rose] na Ngenzi Fidèle [bita Fidele Jakard].
Orchestre Impala yatangiye mu 1974, yari igizwe n’abacuranzi barindwi : Sebanani Andre [Pepe La Rose], Gasasira Jean Felix [Soso Mado], Kalimunda Jean Pierre bahimbaga Kali wa Njenje hari Kandi Rubangura Francois bitaga Maitre Rubangi, Ngenzi Fidele bahimba Fidèle Jacard, Semu Jean Berechimas bahimbaga Semu wa Semu, Gasigwa Abdukatifu bahimbaga Tubi Lando, na Sebigeri Paul bahimba Mimi La Rose.
Orchestre Impala izwi cyane mu ndirimbo zakanyujijeho Anita Mukundwa, Abagira amenyo, Iby’Isi ni amabanga, Inkuru mbarirano, Mbega ibyago, Hogoza ryanjye, Amavubi, Bonane n’izindi n’ubu zigikunzwe bikomeye.

No comments:

Post a Comment