Monday, March 21, 2016

Umunyamakuru wa Radio Flash yasezeranye imbere y’amategeko (Amafoto)


     


Muyombano Peter, umunyamakuru wa Radio Flash FM yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ange Nicole Cyuzuzo bamaze imyaka ine bakundana.
Peter Muyombano ukora mu ishami ry’amakuru n’ibiganiro kuri Radio Flash, yanakoze igihe kirekire kuri Radio Salus akiri muri Kaminuza i Huye.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Werurwe 2016, yasezeranye mu mategeko n’umukobwa bitegura kurushinga mu muhango wabereye mu biro by’Umurenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge.
Yaherekejwe n’abiganjemo abanyamakuru akorana na bo kuri Radio Flash, inshuti ze na bamwe mu muryango we n’uwa Cyuzuzo.
Muyombano yabwiye IGIHE ko azasezerana imbere y’Imana na Cyuzuzo ku itariki ya 2 Mata 2016, mu Karere ka Huye ari naho umukobwa avuka.
Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Kiliziya ya Mutagatifu Tereza ku Itaba mu Mujyi wa Huye.

Basezeraniye kuzajya bafasangira byose kandi bafatanyije
Muyombano na Cyuzuzo bamenyanye mu mwaka mwaka wa 2011, bahuye i Butare uyu mukobwa arangije amashuri yisumbuye muri Groupe Officielle ya Butare mu gihe Muyombano yigaga mu mwaka wa kabiri mu ishuri ry’itangazamakuru.
Mu byo Muyambano yakundiye Cyuzuzo, ngo ni uko uburanga afite ku mubiri buri no ku mutima, bigatsindagirwa n’uko biyumvanamo.
Ati “Ni umukobwa mwiza ku mutima no ku mubiri. Ariyubaha ariko mbere ya byose arankunda."

Basezeraniye kuzajya bafasangira byose kandi bafatanyije

Muyombano n'umukunzi be basinyiye amasezerano yabo

Akanyamuneza nyuma yo kuva mu Murenge wa Gitega gusezerana

No comments:

Post a Comment