Friday, March 18, 2016

Abanyarwenya ba Comedy Knights bagiye gukorera igitaramo i Kampala




Mu Mujyi wa Kampala hateguwe igitaramo cy’urwenya kizahuza Abanyarwanda batuye muri Uganda, kizasusurutswa n’itsinda ry’abanyarwenya bahuriye muri Comedy Knights.
Iki gitaramo cyiswe ‘Jazz Comedy Uganda’, kizaba ku itariki ya 23 Werurwe 2016 kuri Laftaz Comedy Lounge mu Mujyi wa Kampala.
Kizitabirwa n’abanyarwenya bamenyerewe mu Rwanda barimo Nkusi Arthur, Babu, Michael, George, Herve n’abandi. By’umwihariko abazaturuka i Kigali bazafatanya n’umunyarwenya ukomeye muri Uganda witwa Alex Muhangi.
Nkusi Arthur umwe mu bagize Comedy Knights, yabwiye IGIHE ko iki gitaramo cyateguriwe Abanyarwanda bakunda urwenya batuye i Kampala ndetse ngo hari gahunda yo gukora ibitaramo nk’ibi mu bihugu byose bigize Afurika y’Uburasirazuba.
Ati « Ni nka bya bitaramo Comedy Knights twakoreye i Burundi batarajya muri biriya bibazo by’intambara. Turashaka ko nyuma ya Kampala nibigenda neza twajya no mu bindi bihugu […] Ni gahoro gahoro, turashaka kureba ko comedy yacu yakundwa no mu bindi bihugu. »
Abagize Comedy Knights bazataramira i Kampala
Nyuma y’iki gitaramo cy’i Kampala, hari ikindi gikomeye Nkusi Arthur azitabira i Nairobi, cyatumiwemo abanyarwenya bakomeye mu Karere.
Ati “Mbere yo kujya i Nairobi tuzakora igitaramo cyacu i Kampala, ni Comedy Night nk’iyo mu Rwanda ariko izabera hanze y’igihugu.

No comments:

Post a Comment