Mu gitaramo cyari kigamije
gushimisha abanyeshuri giteguwe n’ubuyobozi bw'abanyeshuri cyaraye
kibereye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo (UR –CAVM Busogo)
abafana baraye bishimiye cyane umunyamakuru Rutamu Elie Joe ndetse na
Danny Vumbi nyuma yo kubashimisha mbere y’umukino wa Arsenal na
Barcelone.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16/3/2016 byari
byahuriranye n’umukino wa Barcelone na Arsenal, byitabiriwe n’abahanzi
nka Danny Vumbi kimwe n’umwana ukizamuka Luckman; aba bombi bakaba
baririmbiye abanyeshuri, abayobozi ndetse n'abaturiye iri shami rya
Kaminuza y'u Rwanda, mbere gato y'uko umunyamakuru wa radiyo Rwanda
Rutamu Elie Joe atangira gutanga ibyiyumviro bye ku mukino wa Champions
League wari ugiye kuba.Abafana bari benshi muri iki cyumba mberabyombi cya kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi
Iki gitaramo cyahuriranye n’umukino wa Barcelone na Arsenal cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane ko abanyeshuri, abaturage ndetse n’abayobozi ba kaminuza bari bakubise buzuye inzu mberabyombi y’iki kigo cy’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi. Usibye Danny Vumbi washimishije abantu cyane mu ndirimbo, Rutamu Elie Joe yongeye kwerekana ko mu ntara y’amajyaruguru ahafite abafana benshi cyane kuko ubwo yajyaga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura abantu barahimbarwa bishimira bikomeye uyu musore.
No comments:
Post a Comment