Thursday, March 17, 2016

Umunyamakuru Rutamu na Danny Vumbi bishimiwe cyane muri Kaminuza y'u Rwanda i Busogo

Mu gitaramo cyari kigamije gushimisha abanyeshuri giteguwe n’ubuyobozi bw'abanyeshuri cyaraye kibereye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo (UR –CAVM Busogo) abafana baraye bishimiye cyane umunyamakuru Rutamu Elie Joe ndetse na Danny Vumbi nyuma yo kubashimisha mbere y’umukino wa Arsenal na Barcelone.
Ibi birori byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16/3/2016 byari byahuriranye n’umukino wa Barcelone na Arsenal, byitabiriwe n’abahanzi nka Danny Vumbi kimwe n’umwana ukizamuka Luckman; aba bombi bakaba baririmbiye abanyeshuri, abayobozi ndetse n'abaturiye iri shami rya Kaminuza y'u Rwanda, mbere gato y'uko umunyamakuru wa radiyo Rwanda Rutamu Elie Joe atangira gutanga ibyiyumviro bye ku mukino wa Champions League wari ugiye kuba.
rutamu
Abafana bari benshi muri iki cyumba mberabyombi cya kaminuza y'u Rwanda, ishami ry'ubuhinzi n'ubworozi

Iki gitaramo cyahuriranye n’umukino wa Barcelone na Arsenal cyari kitabiriwe ku rwego rwo hejuru cyane ko abanyeshuri, abaturage ndetse n’abayobozi ba kaminuza bari  bakubise buzuye inzu mberabyombi y’iki kigo cy’ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi. Usibye Danny Vumbi washimishije abantu cyane mu ndirimbo, Rutamu Elie Joe yongeye kwerekana ko mu ntara y’amajyaruguru ahafite abafana benshi cyane kuko ubwo yajyaga ku rubyiniro ibintu byahinduye isura abantu barahimbarwa bishimira bikomeye uyu musore.

No comments:

Post a Comment