Thursday, March 17, 2016

Ibintu 5 buri muntu ashobora kwigira kuri Miss Bahati Grace wizihiza isabukuru y’imyaka 25

Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2016, nibwo Miss Rwanda 2009; Bahati Grace yizihiza isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, imyaka yahuriyemo n’ibihe bitoroshye ariko akaba yarabashije no kuboneramo ibintu bikwiye gushimwa ndetse benshi bakwigiraho bikabafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abahanga bemeza ko amakosa ari ishuri ryiza umuntu yakwigiramo amasomo azamugirira akamaro mu buzima, abandi bagashimangira ko imbuto z’umugisha nta handi wazisarura hatari ku giti cy’umuruho. Ibihe by’ishavu n’agahinda Miss Bahati Grace yanyuzemo nyuma yo gutwara inda no kubyara, nabyo byari ibibazo ariko atemeye ko bimupfira ubusa, ahubwo bigaragara ko yabikuyemo amasomo menshi yamufashije kugera aho ageze ubu.
Grace
Kuba yaratwaye inda atarashaka byongeye agatwara inda ari Nyampinga w’u Rwanda; ibyo rwose ni amakosa, ariko ikibazo gikomeye si ugukosa kuko buri muntu utuye munsi y’ijuru arakosa, ahubwo ikibazo gikomeye ni ukwitwara nabi mu makosa wakoze. Uyu munyarwandakazi, hari uburyo yitwaye mu byamubayeho buri wese akwiye kwigiraho kandi bikazamufasha kugera kuri byinshi mu buzima, muri iyi nkuru tukaba tugiye kurebera hamwe ibintu 5 umuntu yakwigira kuri Miss Bahati Grace:
Gira website
1. Kudakosoza amakosa ayandi
Miss Bahati Grace, niwe munyarwandakazi wa mbere wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mukobwa, yaje gutwara inda ubwo yari atarasimburwa kuri uyu mwanya, inda yatewe n’umuhanzi K8 Kavuyo bari bamaze igihe bakundana. Uburemere bwo gutwara inda ari Nyampinga w’u Rwanda n’igisebo yagombaga kugira nyuma y’uko bimenyekanye, byashoboraga gutuma akuramo iyi nda cyangwa yabyara umwana akamwica nk’uko bijya bibaho ku bandi bakobwa bahitamo iyi nzira, ugasanga amakosa bakoze yo gutwara inda, bayakosoje kongeraho andi makosa ndetse yitwa icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Ukurikije uburemere bwabyo ndetse, hari n’uw’umutima woroshye washoboraga no kwiyahura ngo atazakomeza kwambara icyo gisebo. Ibi nyamara uyu mukobwa ntiyabikoze, yemeye gutwita arabyara ndetse aterwa ishema no kurera uwo yibarutse, ubu ni umubyeyi agenda mu muhanda nta pfunwe.
bahati
Mu buzima bwa buri munsi, buri wese ashobora kugwa mu ikosa ariko iyo atitonze aba ashobora gushiduka yakosoje ikosa irindi rikomeye rishobora no guhinduka icyaha gihanwa n’amategeko, akaba yazicuza ibyo yakoze ubuzima bwe bwose. Ni byiza ko mu gihe wakosheje, wajya wemera kandi ukacyira amakosa yawe, ukayafatira ingamba kandi ukirinda ko yashibukiraho andi ayarusha ubukana.
2. Kudacibwa intege n’amagambo y’abantu
Kumva ko uwambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda yatwaye inda atarashaka, byari inkuru ishyushye cyane! Ibinyamakuru byaranditse, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga baramutuka abandi baramunenga, abatari bacye bashimangira ko ari ishyano riguye i Rwanda... Muri macye ntabwo byari byoroshye kuburyo Miss Bahati Grace nawe ubwe atahakana ko ibyo bihe bitazibagirana mu mateka y’ubuzima bwe. N’ubwo ariko abantu bavuze amagambo menshi, bakamuvuma mu buryo bweruye ndetse kuri bamwe akamera nk’igicibwa, uyu mukobwa ntiyacitse intege, ntibyamubujije gukomeza kwigirira icyizere no guharanira kujya imbere. Nyuma yo kubyara yakomeje amasomo ye, arera neza umwana we, muri rusange yagaragaje ko atigeze atakaza icyizere cy’ubuzima kandi ko amagambo y’abantu atigeze amuhungabanya.
bahati
Abantu bose mu buzima bwa buri munsi bahura n’ibibazo, ariko nuramuka uhuye n’ibihe bikugoye abantu bakakuvuga byinshi bibi, nucitse intege uzaba ubahaye icyuho cyo kuzahora bakunenga ibihe byose, berekana ko nta gaciro ufite kuko uzaba wemeye kugateshwa n’amagambo yabo. Ugomba gushikama, ukamenya ko ibibazo bidakemurwa no gugacika intege, ahubwo ko bikemurwa no guhaguruka ugahangana nabyo ushize amanga, kandi ko ibibazo bishobora gusibangana ari uko umaze kubona ibisubizo.
3. Kwiyegereza Imana mu bihe bikomeye
Nyuma y’inkuru y’uko atwite ndetse na nyuma yo kubyara, Miss Bahati Grace yahise agaragaza ko ibyo akora byose abitura Imana, kugeza n’ubu biragoye kuba waganira n’uyu mukobwa ngo mugire icyo muvugana hashire umunota wose atarakubwira ijambo “Imana”. N’ubwo imibanire y’umuntu n’Imana ari ibanga riri mu mutima we, ikiri ku mutima burya nticyabura no gusesekara ku munwa. Imivugire n’imigirire ya Miss Bahati Grace, igenda igaragaza ko yahisemo gutura Imana ibibazo byose kandi ubuzima bwe n’ubw’umwana we nabwo akabushyira mu biganza by’Imana.
bahati
Natwe mu buzima bwacu bwa buri munsi, imyemerere yose waba ufite ariko ishingiye ku Mana, mu mbaraga n’ukwemera kwawe nugera mu bikomeye ukabitura Imana aho kubitura abantu, ukemera ko ubuzima bwawe n’ahazaza hawe hagengwa n’Imana, nta kabuza bizaguhira kandi biguheshe kugira amahoro n’umutuzo.
4. Guceceka mu gihe biri ngombwa
Umunyarwanda yagize ati: “Ururimi rwoshywa n’urundi”. Kuva Miss Bahati Grace yatangira gutukwa no kugayitwa kuba yaratwaye inda ari Nyampinga w’u Rwanda, ntiyakunze kugira byinshi abivugaho haba mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga. Nyuma hanatangiye kuvugwa amakuru y’uko umuhanzi K8 Kavuyo babyaranye yaba yaramwigaritse, nyamara ibi byose ntacyo uyu munyarwandakazi yigeze ashaka kubivugaho, yahisemo kwicecekera, ukuri kwe akubika mu mutima. Birumvikana ko iyo ajya kwisobanura cyangwa iyo ajya kwerekana ko nta nka yaciye amabere, cyangwa wenda akavuga ko yakosheje kimwe n’uko undi wese byamubaho cyangwa ibindi nk’ibyo, nta kindi byari kumufasha uretse kurushaho kuzamura ubukana bw’abamugaragaza nk’uwakoze amahano. Kwicecekera kwe, byagiye bituma abantu barushaho kumwubaha no kumuha agahenge nabo baraceceka, babona ko iby’ubuzima bwe n’icyerecyezo cyabwo abizi.
bahati
Nawe mu buzima bwa buri munsi nugera mu gihe abantu bakakuvuga byinshi bibi, ntuzigere wirushya ufata umwanya wo kubaburanya no kubashyogoza kuko ntibizatuma baceceka ahubwo bizamera nko gukoza agati mu ntozi wisange ahubwo warushijeho gukomeza ibintu no kubyongerera ubukana.
5. Kurushaho gukora cyane ngo ugaruze umwanya wataye
Gutwita kwa Bahati Grace no kubyara akiri umunyeshuri, byaramudindije mu buryo bugaragara bituma ahagarika amashuri, nyamara yakoze ibishoboka byose nyuma yo kubyara, afatanya kwiga, kurera umwana no gushaka ibibatunga bombi, maze ku myaka 24 abasha kurangiza amasomo ye ya Kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo. Hari muri Gicurasi umwaka ushize wa 2015 ubwo yashyiraga akadomo ku masomo ye, agahita anatangira akazi ke agakora ibijyanye n’ibyo yize kugeza n’ubu akaba akomeje kwiteza imbere. Urebye ibibazo yanyuzemo n’uburyo yabyitwayemo, yagerageje gusiganwa n’igihe, ubu akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 25 yaramaze kugera kuri byinshi bigaragarira amaso y’abantu.
bahati
Mu buzima ntawe utahura n’ibibazo, ariko iyo wemeye guheranwa nabyo ukumva ko iby’isi byagusize, ntakabuza nyine bikomeza kugusiga nyamara iyo ushyizemo imbaraga nyinshi ndetse zirenze izo wakoreshaga mbere, ubasha kugaruza umwanya wari warataye, ukihesha agaciro kandi ukarushaho gukomeza kwiteza imbere no kugirira igihugu cyawe n’isi muri rusange akamaro.

No comments:

Post a Comment